“ARMY WEEK-COP2026”: Abaturage bashimiye uburyo bavuwe amaso bakongera kubona neza

Abaturage baturutse hirya no hino mu karere ka Nyanza bafite uburwayi bw’amaso by’umwihariko indwara y’ishaza bamaze iminsi  bavurwa muri gahunda y’ingabo z’u Rwanda na Polisi y’igihugu ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima hamwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Ni igikorwa cyo kwegereza serivisi z’ubuvuzi abaturage cyaberaga mu bitaro bya Nyanza aho bavurwaga babazwe ishaza (cataract surgery) n’inzobere z’abaganga mu buvuzi bw’amaso.

Kuva iki gikorwa gitangiye kuwa gatatu w’iki cyumweru, abaturage ntibahwemye gushimira ubuyobozi bwiza bw’igihugu guhera kuri Perezida wa Repubulika kubera kwita ku baturage.

NIYONKURU Jean Pierre wo mu murenge wa Nyagisozi ni umwe mu baturage warwaye amaso biturutse ku mpanuka y’imodoka yakoze, bituma agira ubumuga bwaje kumuviramo guhuma. 

Yari amaze imyaka ine arwaye ishaza (indwara ifata amaso umuntu agahuma) yarihebye kuburyo yumvaga nta kundi gukira ategereje.

Gusa yashyizwe ku rutonde rw’abagomba kuvurwa maze azanwa ku bitaro bya Nyanza avurwa abazwe n’inzobere z’abaganga b’amaso muri iyi gahunda y’Ingabo z’igihugu “Army week-Citizen Outreach Programme 2026”.

Ati” abayobozi bacu ni beza, naraje (kwa muganga) baranyakira; sinabonaga na gato. Numvaga umuntu avuga ariko isura ye si mbe nayibona. Ariko ubu ndashima Perezida wa Repubulika, ndashima abaganga b’inzobere mu kuvura amaso kuko baramfashije nange mbasha kubona.  Ndi kubasha kureba nk’abandi bose. Nange ngiye gukora niteze imbere ngire n’umuryango kuko mbasha kureba neza.”

NIYONKURU yiberaga mu nzu gusa kuko nta kindi kintu yabashaga gukora. Yafashwaga na mushiki we babanaga nawe bitamworoheye kubera ubushobozi buke.

Ubuhamya bwa NIYONKURU abusangiye n’abandi barwayi bavuwe muri ubwo buryo, ubu bakaba babona neza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza ndetse n’Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyanza bushimira ingabo kuri iki gikorwa cyo kwegereza izi serivisi abaturage ba Nyanza cyane ko bari bazikeneye ari benshi; bityo bikaba bitumye abari barwaye amaso bakira bakongera kubona neza, bakagira ubuzima bwiza.

Mu minsi ine iki gikorwa kimaze havuwe abarwayi bagera ku 175 harimo ababazwe ishaza 139.

Usibye kuba bavurwaga, banahabwaga ifunguro ku bitaro ndetse banafashijwe mu ngendo aho bahawe imodoka zibavana zikanabasubiza mu ngo zabo.